Yigize Gashobya :

Iyi mvugo ngo "Yigize Gashobya", bayikoresha iyo babonye umuntu wananiye amahari amuhigira; ni bwo batererayo utwatsi, bati "Naka uriya yigize Gashobya nimurekere iyo!"

Iyi mvugo rero ikaba yarakomotse kuri Rugero mu Bigogwe ahayinga mu w' i 1400.

Rugero uwo ntiyari Umunyarwanda kavukire ahubwo yari yaravukiye mu Bufumbira (Buganda).

Icyo gihe u Bufumbira bwari bufite umuhinza wabwo witwaga Bushengero.

Rugero, ari we Abanyarwanda bise Gashobya, agandira Bushengero barangana, bigeze aho aramucika yiyizira mu Rwanda.

Aza acikanye shebuja umutwe w'ingabo ze zitwaga Imparamba.

Ageze mu Rwanda rero yiturira mu ishyamba rya Bigogwe atabimenyesheje abategetsi b u Rwanda.

Arahiyuhiza gusa bya kiboko kuko yari yizeye ubutwari bw ingabo ze yacikanye Bushengero.

Icyo gihe hari ku ngoma ya Kigeli Mukobanya.

Amaze gutura mu ishyamba rya Bigogwe, akajya atera u Bufumbira akanyagayo inka akazizana mu Rwanda.

Abafumbira bagakeka ko baterwa n'Abanyarwanda.

Bukeye Bushengero atuma kuri Mukobanya, amubaza impamvu ituma amuterera igihugu kandi ntacyo bapfa.

Mukobanya amuhakanira ko atari we umutera.

Noneho Abafumbira batangira kugenzura ubatera, bamenya ko ari Rugero.

Bushengero amaze kubimenya, atuma kuri Mukobanya, ati "Aho mu Rwanda hari umuntu w'umunyagasuzuguro wahanshikiye ariyuhiza atura mu ishyamba rya Bigogwe atanagukeje, none uzamubaririze, yitwa Rugero.

Umenya ari na we ujya agaruka akantera."

Intumwa za Bushengero zimaze gushyikiriza Mukobanya ubutumwa, yohereza abantu mu Bigogwe guhinyuza.

Bagenda rwombo, bagezeyo basanga Rugero ahari koko, bagaruka babihamiriza Mukobanya.

Na we ahita atuma kuri Rugero, ati "Icyatumye unzira mu Gihugu ntubimenyeshe ni iki?" Intumwa zirikojeje Rugero, ati "Nimugende mumbwirire Mukobanya uwo muti" Nta gihugu cyawe arimo, ahubwo yibereye mu ishyamba, kandi iryo shyamba si wowe wariteye!"

Intumwa zirakimirana zibibwira Mukobanya; yumvise icyo gisubizo cy'agasuzuguro ararakara, ahera ko agaba igitero mu Bigogwe; atezayo ingabo ze zitwaga Abatsindiyingoma ati "Ariko muramenye ntimumwice, ahubwo mumumfatire mpiri mumunzanire numve uko anyisubiriza."

Abatsindiyingoma baragenda barasana n'Imparamba za Rugero.

Abatsindiyingoma baraneshwa; barakonja bagaruka amara masa babwira Mukobanya ko Rugero ari indahangarwa yabashobeye.

Mukobanya amaze kumva ayo magambo, noneho arushaho kurakara; ati "Nimwicecekere nzigirayo".

Bukeye yigirayo koko, ingabo ze zambikana n'iza Rugero, na none Imparamba ziba ibamba; Abanyarwanda bagaruka bumiwe!

Mukobanya abibonye yigira inama atuma kuri Bushengero, ati "Urantize umurindi dutere Rugero; umuturuke hirya muturuke hino tumukubire hagati, maze twikize amakungu!"

Intumwa zirashogoshera no kwa Bushengero, ziti "Mukobanya ngo mutize umurindi mwikize umwanzi Rugero; umuturuke hirya amuturuke hino mukureho umwanda".

Bushengero arishima kuko yibwiraga ko agiye kubona uburyo bwo kwihimura.

Ati "Nimugende mubwire Mukobanya duhane umugambi."

Intumwa zimaze gusohoza ubutumwa, Mukobanya yumvise ko Bushengero yemeye kumutiza umurindi, azisubizayo ikitaraganya ngo zimushimire kandi zimubaze n'umunsi yihitiyemo.

Ziragenda zisohoza ubutumwa, Bushengero aziha umugambi, umunsi ugeze ingabo zombi ziratera; zimwe zituruka inyuma y'ishyamba i Bufumbira, izindi zituruka imbere mu Rwanda; na none Imparamba zirakotana zijugiriza Abanyarwanda n'Abafumbira icyarimwe.

Icumu rirahoga mu Banyarwanda no mu Bafumbira, bose baneshwa uruhenu.

Abanyarwanda bitegereza Rugero, batererayo utwatsi, bati "Uriya mugabo nimumureke ni Gashobya."

Bavuze gutyo kuko yari yabashobeye bamufatanyije n'Abafumbira.

Izina rimuhama rityo.

Gashobya yigumira mu Bigogwe; amaze kuharambirwa ahimuka ku mugaragaro ajya i Gikore cy'Abalihira (Kabare) asazirayo.

Ariko izina Abanyarwanda bamuhimbye risigara mu bitekerezo byabo; kuva ubwo babona umuntu wananiranye agashobera amahari amuhigira, bagatererayo utwatsi, bati "Nimumureke yigize Gashobya" (nka Rugero washobeye Mukobanya na Bushengero bamuteraniyeho!).

Mbese Kwigira gashobya bivuga Kunanira amahari, cyangwa kunanirana.